Amakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Abadepite banze kwitabira imirimo y’inteko ishinga amategeko bari mu kaga

Abadepite batavuga rumwe na Leta muri Tanzania basabwe kwitaba Polisi kugira ngo basobanure impamvu banze kwitabira imirimo y’inteko, bavuga ko bafite ubwoba bwo kwandura coronavirus.

Mu cyumweru gishize, abadepite b’ishyaka ritavuga rumwe na Leta, Chadema basabwe n’ishyaka ryabo kuguma mu ngo zabo mu gihe cy’iminsi 14, birinda kujya mu mirimo y’inteko.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko abadepite batatu bapfuye mu gihe gikurikiranye, nubwo impfu zabo ubutegetsi bwavuze ko ntaho zihuriye na coronavirus.

Chadema ifite abadepite 62 mu Nteko Ishinga Amategeko y’abadepite 383. Abo badepite ba Chadema banze kwitabira inteko rusange iherutse yo kwemeza imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania yavuze ko abo badepite banze kwitabira bashobora gushinjwa icyaha cy’ubujura, kubera ko hari amafaranga bagenerwa iyo bitabiriye imirimo y’inteko kandi ngo bari bamaze guhabwa ay’ibyumweru bibiri.

Imirimo y’Inteko ya Tanzania ibera mu mujyi wa Dodoma ariko abanyapolitiki benshi baba i Dar es Salaam.

Umuyobozi wa Polisi ya Dar es Salaam yahaye abp badepite igihe ntarengwa cyo kuba bavuye muri uwo mujyi.

Kugeza kuri uyu wa Kane muri Tanzania hari hari abantu 480 barwaye coronavirus, 16 barakize naho 167 barakize.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger