AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Aba-Taliban bashyizeho amategeko ku bagore bakina filime n’abakora itangazamakuru

Leta y’Abataliban yashyizeho amategeko mashya akumira abagore kugaragara muri filime zinyuzwa kuri televiziyo.

Nk’uko BBC yabitangaje, yavuze ko n’abanyamakuru b’abagore n’abandi bakora ibiganiro bica kuri televiziyo bategetswe kwambara ibitambaro mu gihe bari gukora.

Birasa n’aho nta cyatunguranye muri ayo mategeko mashya kuko Aba-Taliban bakimara gusubira ku butegetsi muri Kanama 2021 bahise bazitira abagore n’abakobwa mu burezi no mu yindi mirimo bahuriramo n’abantu benshi.

Uko ni ko banabigenzaga mu myaka ya 1990 bayobora Afghanistan mbere y’uko bahirikwa ku butegetsi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2001, zibashinja gucumbikira Osama Bin Laden wayoboraga Umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda, wari umaze kuzigabaho ibitero by’amateka byaguyemo abagera ku 3.000.

Umurongo ngenderwaho Aba-Taliban bashyizeho babinyujije kuri Televiziyo y’Igihugu, ugizwe n’amategeko mashya umunani.

Harimo guca burundu filime zinyuranyije n’amahame ya “Sharia” asanzwe afatwa nk’indangagaciro n’amategeko ya Islam ariko akaba ariyo abuza ab’igitsinagore uburenganzira.

Amashusho agaragaza imyanya y’ibanga ku bagabo arabujijwe, urwenya n’imyidagaduro byototera cyangwa bituka Iyobokamana ryabo nabyo birabujijwe ndetse bizajya bifatwa nk’ibyaha.

Bategetse kandi ko filime zerekena imico y’amahanga zitagomba kunyuzwa kuri televiziyo na radiyo.

Ayo mategeko ashyizweho mu gihe televiziyo nyinshi muri icyo gihugu zikunze kwerekana filime z’abanyamahanga zakinwe ahanini n’abagore.

Umwe mu bagize umuryango uhuza abanyamakuru muri Afghanistan yatangaje ko ayo mategeko yasohowe nashyirwa mu bikorwa bishobora gutuma amaradiyo na televiziyo bifunga.

Ubwo Aba-Taliban bagarukaga ku butegetsi bari basezeranyije ko batazongera kwimakaza “Sharia” ngo babuze abagore n’abakobwa uburenganzira bwabo.

Abenshi banze kwizera iryo sezerano bagana iy’ ubuhingiro, babifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bajya mu bihugu by’abaturanyi n’amahanga ya kure.

Bidateye kabiri, abagore n’abakobwa babujijwe gusubira ku mashuri no mu kandi kazi ako ari kose gashobora gukorwa n’abagabo. Basabwe kuguma mu ngo.

Aba-Taliban bavuga ko uko kuba babagumishije mu ngo ari “iby’igihe gito” kandi bigamije kugenzura neza ko aho bazaba bari gukorera hose hatekanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger