AmakuruAmakuru ashushye

Aba Polisi babiri b’u Rwanda bagaragaye mu mashusho bakubita umuturage batawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko abapolisi babiri bagaragaye mu mashusho bakubita umuturage wari watorotse kasho batawe muri yombi ndetse n’uwo muturage akaba yongeye gufungwa.

Ni amashusho yashyizwe kuri Twitter n’umwe mu bakoresha uru urubuga agaragaza abagabo bane bateruye umuntu, bamwe bafashe amaboko abandi bafashe amaguru.

Muri aya mashusho, aba bagabo baba birukankana uyu wafashwe shishi itabona bagahita bamugeza ahaparitse imodoka ubundi bamwe muri bo bakabanza kumukubira ingumi mbere yo kumwinjiza muri iyo modoka.

Uwitwa Yusuf Sindeba washyize kuri Twitter aya mashusho akayasangiza Polisi y’u Rwanda, agira ati “Mwiriweho sinzi niba Polisi y’u Rwanda na RIB mwabasha kumenya iby’iyo modoka kuko uwo muntu bayitwayemo bahondaguraga gutyo mu ruhame ubu aho bamujyanye sinzi uko bari kumugenza. Ntangiye amakuru ku gihe.”

Nyuma y’amasaha macye uyu Yusuf atangaje ubu butumwa n’aya mashusho, Polisi y’u Rwanda imusubiza kuri Twitter na yo igira iti “Uyu wafashwe n’abapolisi bambaye imyenda ya sivili ni uwitwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.”

Ubutumwa bwa Polisi bukomeza bugira buti “Abapolisi babiri (2) bigaragara ko bamukubise nabo bafashwe kandi bazahanwa hakurikijwe amategeko.”

Bamwe mu bapolisi b’u Rwanda mu minsi yashize bagiye bagaragaraho gukoresha ingufu z’umurengera ndetse byatumye bamwe mu baturage bahasiga ubuzima nko mu bihe byo kwirinda COVID-19 hakaba harabazwe abantu bane bishwe n’Abapolisi babasaba kubahiriza amabwiriza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda aherutse gutangaza ko umupolisi wese ugaragaweho imyitwarire mibi nk’iyo guhohotera umuturare, abiryozwa haba mu nkiko ariko n’uru rwego rukamugenera ibihano bijyanye n’amahame yarwo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger