Amakuru

Aba bagabo bagiye gukinira filime mu Rwanda

Aki (Chinedu Ikedieze) na Pawpaw (Osita Iheme) ni abakinnyi ba Filime bamamaye muri Nigeria ndetse no muri Afurika kubera indeshyo yabo ndetse n’ibyo bakina kuko biba bisekeje, bagiye kuza mu Rwanda mu mushinga wo gukina Filime bazahuriramo n’Abanyarwanda.

N’ubwo bagaragara nk’abana kubera indeshyo yabo ariko ni bakuru, Osita Iheme afite imyaka 37 mu gihe Chinedu Ikedieze afite 41 areshya na 1.21m.

Binyuze mu mushinga wiswe Naija-Rwanda Connect, aba bakinnyi ba filime bagiye kuza mu Rwanda hagamijwe gufatanya kuzamura uruganda rwa sinema mu Rwanda rukiri kwiyubaka.

Aba banya-Nigeria bazaba bari mu Rwanda hagati ya tariki 11 na 18 Gashyantare 2019 nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza, bazaba baje kumurika uyu mushinga mu gitaramo cy’urwenya, banatange amahugurwa ku basanzwe mu mwuga wa sinema n’abashaka kuwinjiramo.

Muri uyu mushinga harimo filime y’uruhererekane yitwa ‘The Big Tea’  izanakinwa izaba igizwe n’uduce 26, ikazakinirwa mu Rwanda irimo Aki, Pawpaw n’abandi bakinnyi ba filime b’abanyarwanda.

Gufata amashusho y’iyi filime bizatangira muri Werurwe, bikaba biteganyijwe ko izarangira gutunganywa mu mpera z’umwaka, igatangira gucishwa kuri televiziyo zo mu Rwanda n’izo mu mahanga.

Iyi filime yitwa ‘The Big Tea’ izaba iri mu Cyongereza ariko igaragaraho amagambo y’Ikinyarwanda.

Muri uyu mushinga, harimo no gushinga studio izajya itunganya filime z’abanyarwanda.

Aba banya-Nigeria bategerejwe i Kigali, bamenyekanye muri filime zitandukanye nka  ‘Baby Police’, ‘Tom and Jerry’ n’izindi .

Bategerejwe i Kigali

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger