Imikino

Zlatan ari mu nzira zimwerekeza muri MLS.

Zlatan Ibrahmovich ari mu muryango usohoka mu mugi wa Manchester yerekeza muri shampiyona ya Lete Zuunze Ubumwe za Amerika(MLS). Ibi bishimangirwa n’uko uyu mugabo ari gushaka inzu yo guturamo I Los Angeles.

Iyi ntare ikomoka mu gihugu cya Sweden ikomejwe kwifuzwa n’ikipe ya La Galaxy ibarizwa muri shampiyona ya Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru agezweho aravuga ko ibya Zlatan n’iyi kipe biri kugana ku musozo. Nk’uko Rob Dawson ukorera ESPN FC yabitangaje, Ibrahmovich arimo ashaka inzu mu duce twa Bel Air na Beverly Hills tubarizwa I Los Angeles.

Zlatan wazengurutse hafi amakipe yose akomeye ku mugabane w’Uburayi arimo Marmo, Fc Barcelona, Ac Milan, Inter Milan PSG na Manchester United asanzwe akinira akomeje kugorwa no kubura umwanya wo kubanza mu kibuga muri iyi kipe ya Jose Mourinho.

N’ubwo uyu mugabo yagize intangiriro nziza muri iyi kipe izwi nk’amashitani atukura (Red Evils), imvune y’igihe kirekire uyu mugabo yagize yaramushegeshe ku buryo umupira we wasubiye inyuma ku buryo bugaragara.

Nanone ukuza kw’abakinnyi batandukanye barimo Romelu Lukaku na Alexis Sanchez byatumye uyu iyi ntare ibura umwanya wo kubanza mu kibuga burundu dore yabanje mu kibuga incuro imwe gusa muri uyu mwaka w’imikino.

Zlatan n’ubwo yari afite amasezerano azageza mu mpeshyi, umutoza we Jose Mourinho yatangaje mu kwezi gushize ko ashobora kumufasha kujya muri iyi kipe yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Biteganyijwe ko isoko n’igurisha ry’ibanze rizafunga imiryango kugera ku ya mbere Gicurasi, bityo Zlatan akaba afite igihe kirekire cyo kuba yajya muri La Galaxy. Mu gihe yaba ageze muri iyi kipe akaba yasangamo abandi bakinnyi bakomeye barimo Jonathan dos Santos, Umuvandimwe we Jonathan dos Santos ndetse n’umufaransa Romain Alessandrini.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger