Amakuru ashushyePolitiki

48% by’abatangiye manda ya 3 ya Perezida Kagame ni bo bakiri muri Guverinoma

48% by’abagize Guverinoma y’u Rwanda bagiyeho ubwo hatangiraga manda ya Perezida wa Repubulika ya 2017-2024 ni bo bakiri muri iyi myanya, isesengura rikaba ryerekena ko 52% by’abagize Guverinoma y’u Rwanda muri iki gihe, bayinjiyemo nyuma ya Werurwe 2018.

Ku wa 18 Kanama 2017 ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya 2017-2024. Icyari gitegerejwe cyane icyo igihe cyari ukumenya abagomba kuba bagize Guverinoma muri iyi manda yiswe iy’umuvuduko n’Ubudasa. Ni manda yaturutse ku busabe bw’abaturage bwatumye havugururwa Itegeko Nshinga muri 2015.

Tariki 30 Kanama 2017 ni bwo hamanyekanye abagize guverinoma barangajwe imbere na Dr. Edouard Ngirente, impuguke mu bukungu wagizwe Minisitiri w’Intebe avuye muri Banki y’Isi, aho yakoraga.

Abagize iyi guverinoma ya mbere yashyizweho muri manda ya 2017-2024 bose hamwe bari 31 harimo abaminisitiri 20 n’abanyamabanga ba Leta 11.

Mu ijambo yavugiye mu kurahira kw’aba bayobozi, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabasabye kurangwa n’imikorere idasanzwe hashingiwe ku bibazo byihariye by’Igihugu.

Nyuma y’imyaka ibiri iyi guverinoma igiyeho abagera kuri 16 ntibakiyirimo; bivuze ko kuri 31 batangiranye na yo hasigaye 15 ni ukuvuga 48%.

Impinduka za mbere muri guverinoma zabaye mu Kuboza 2017 ubwo hashyizweho abaminisitiri babiri,ari bo uw’uburezi, Dr Eugene Mutimura na Rurangirwa Jean de Dieu wagizwe Minisitiri w’Ikoranabuhanga.

Impinduka muri guverinoma kandi zongeye kuba ku wa 6 Mata 2018 ubwo uwari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Musoni James yasimburwaga kuri uwo mwanya na Amb. Claver Gatete wari usanzwe ari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, na we wahise asimburwa n’uwari Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri, Dr.Uzziel Ndagijimana.

Nyuma y’amezi 6 izi mpinduka zibaye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongereye amaraso mashya muri Guverinoma. Ni impinduka zatumye abarimo Gen. Albert Murasira yinjira muri Guverinoma nka Minisitiri w’Ingabo, Prof.Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Paula, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Soraya Hakuziyaremye, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

Impinduka ziheruka muri guverinoma zabaye ku wa 4 Ugushyingo 2019, zizana amasura mashya nyuma y’uko bamwe mu bari bagize guverinoma bahawe indi myanya harimo ababaye abasenateri ndetse n’uwagizwe ambasaderi.

Iri vugururwa rya guverinoma ryagaruye Minisiteri y’Umutekano yari imaze imyaka 3 ivuyeho ndetse habaho no gutandukanya Minisiteri ya Siporo n’Umuco, umuco washyizwe muri Minisiteri y’Urubyiruko igahabwa n’umunyamabanga wa Leta, umwanya utari usanzweho.

Ku rundi ruhande, izi mpinduka zatumye Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yigeze kugira abanyamabanga ba Leta barenze umwe idasigarana n’umwe.

Kugarura Minisiteri y’Umutekano no kudashyiraho Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ni kimwe mu bibazo Perezida wa Repubulika yabajijwe n’umunyamakuru mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 8 Ugushyingo 2019.

Mu myaka ibiri ishize hagiyeho Guverinoma muri manda ya 2017-2024 u Rwanda rwakomeje kwimakaza umutekano w’Igihugu ndetse no kugirirwa icyizere mu ruhando mpuzamahanga haba mu gusurwa muri gahunda ya Visit Rwanda, inama zo ku rwego rwo hejuru ndetse no kuza ku mwanya wa 2 muri Afurika mu korohereza ishoramari.

Muri iyi myaka kandi Igihugu cyanditse amateka mu gutangiza uruganda rutungunyiriza imodoka ndetse na telefoni zigezweho mu gihugu.

Uretse kuba rwarabaye urwa mbere mu gutangiza imodoka zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, u Rwanda rwatangije icyambu kidakora ku mazi magari mu rwego rwo koroshya ubucuruzi.

Ku rundi ruhande ariko ubushakashatsi bwa 5 ku mibereho y’ingo bwagaragaje ko hakenewe kongera imbaraga mu kurwanya ubukene kuko bwagabanutse kuri 0.9%.

Ku bijyanye n’imibereho y’abaturage ibipimo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere byagaragaje ko inkingi y’imibereho myiza yagabanutseho amanota 7%, kuko igeze kuri 68% ivuye kuri 75%.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger